KESC itumiye abashaka akazi bize ibijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’abashaka kubikoramo, mu mahugurwa azatangwa na Volcanoes Safaris kuwa Kabiri taliki ya 06 Gashyantare 2018, kuva saa saba n’igice (13h30) kugeza saa kumi (16:00), kuri KESC/Kimisagara, Maison des jeunes.

Insanganyamatsiko: “kubona akazi muri segiteri y’ubukerarugendo”.

 Abazitabira amahugurwa bazungukiramo ibi bikurikira:

·         Ubumenyi bukenewe muri segiteri y’ubukerarugendo;

·         Imyitwarire iboneye y’umukozi ukora muri segiteri y’ubukerarugendo.

Mwiyandikishe muri benshi ku Rwakiriro, mbere y’uko umunsi w’amahugurwa ugera!

Murakoze!